Amabwiriza y'uburyo agapfukamunwa gakoreshwa
Koresha agapfukamunwa mu gihe ugendana n'abantu bagera kuri babiri. Byifuzwa ko agapfukamunwa gakoreshwa n'abarengeje imyaka 12.
1. Karaba cyangwa usukure intoki n'umuti usukura intoki mbere yo gukora ku
gapfukamunwa.
2. Fata agapfukamunwa ukoze ku migozi no ku mpande gusa.
3. Shyira agapfukamunwa ku isura. Ambika elasitike inyuma y'amatwi cyangwa ufunge imigozi. Ku gapfukamunwa gakoreshwa rimwe gusa hari uruhande ruriho akuma,
ugashyire ku ruhande rwo hejuru.
4. Ubyiteho, fatisha
agapfukamunwa ku isura neza. Kagomba gupfuka neza izuru, umunwa n'akananwa.
5. Irinde gukorakora agapfukamunwa mu gihe ukambaye.
6. Karaba cyangwa usukure intoki n'umuti usukura intoki mbere yo gukuramo agapfukamunwa.
7. Kura agapfukamunwa ku isura ukoze ku migozi na elasitike. Ntukore ku ruhande rw'inyuma ku gapfukamunwa.
8. Hita ujugunya agapfukamunwa
gakoreshwa rimwe gusa mu myanda naho
agakoze mu mwenda ugashyire mu ishashi cyangwa mu mashini imesa.
9. Ukimara gukoresha agapfukamunwa gakoze mu mwenda, ukamese n'imashini mu mazi ashyushye ya degere 60 cyangwa
ugacanire iminota 5 mu mazi washyizemo isabune imesa.
10. Ukimara gukuramo
agapfukamunwa, karaba cyangwa usukure intoki n'umuti usukura intoki.
City of Jyväskylä 28.10.2020/12.1.2021
Original graphic design: Hämeen Sanomat / Soile Toivonen